Kigali:Ntayindi Ntwari yarokoye abantu muri Mille Collines atari Capt Mbaye Diagne:Ambassadeur w’Ubufaransa mu Rwanda Anfre
Ambasaderi w’u Bufaransa, Antoine Anfré, yagaragaje ko umusirikare w’Umunya- Sénégal wari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Capt Mbaye Diagne ari we ntwari ya nyayo yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines.
Capt Diagne ni we abarokotse bahurizaho ku bwitange bwe mu gutabara abahigwaga muri iyo hoteli no hanze yayo. Nubwo hari amabwiriza ya Loni yabuzaga indorerezi kujya gutabara abasivile, Diagne yayarenzeho atangira gutabara nta n’intwaro afite kuko atari ayemerewe.
Ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye muri Milles Collines bugaragaza ubutwari bw’uyu mugabo wanafashije amagana y’abatutsi bari muri iyo hoteli kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari ku Murindi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu i Kigali hazirikanwaga umunsi wiswe ‘Mbaye Diagne Day’ ugaruka ku ruhare rw’uwo musirikare wageze mu Rwanda mu 1993 nk’indorerezi ya gisirikare, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.
Nubwo yari indorerezi acumbitse muri Hôtel des Mille Collines, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yarenze ku mabwiriza yo kutishobora mu bikorwa by’ubutabazi, atangira gushakisha uburyo yatabara abari muri iyo hoteli.
Capt Diagne yarokoye Abatutsi babarirwa muri 600, kugeza ubwo ku wa 31 Gicurasi 1994 yicirwaga kuri bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.
Ibi bikorwa by’ubwitange byahesheje Diagne umudali w’ubutwari yahawe n’u Rwanda mu 2010 ndetse n’uwo yahawe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2016.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abinyujije kuri Twitter yavuze ko Diagne ari we ntwari nyayo yarokoye abari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines.