Amakuru

Kigali:Nta Ministiri ufunze ibyo ni ibihuha:Dr Murangira Umuvugizi wa RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje nta minisitiri wigeze atabwa muri yombi afatiwe mu cyuho yakira ruswa, nk’uko biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

 

Kuva ku wa Mbere mu masaha y’umugoroba, kuri Twitter hatangiye gucicikana amakuru avuga ko hari minisitiri w’umugore wafatiwe i Remera muri hotel ari kwakira ruswa.

Benshi bakomeje gukoresha amarenga ko ari Minisitiri muremure, ko akunda no kwitabira Siporo ngarukakwezi ya Car Free Day.

Benshi bakomeje gukoresha amarenga ko ari Minisitiri muremure, ko akunda no kwitabira Siporo ngarukakwezi ya Car Free Day.

Ni amakuru yakomeje no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ko amakuru ari gucaracara nta shingiro afite, ko ari ibihuha, ashimangira ko nta muyobozi watawe muri yombi.

Ati “Nta muyobozi wafatiwe muri Hotel, ni ibihuha.”

Kuba umuyobozi yatabwa muri yombi akurikiranyweho ruswa ntabwo byaba ari ubwa mbere bibaye mu Rwanda, kuko bimaze kuba inshuro nyinshi. Uheruka kuvugwa cyane ni Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Yafatiwe mu cyuho i Remera ari kwakira ruswa.

Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, rutegeka ko agomba gufungwa imyaka itanu.

Magingo aya, afungiwe muri Gereza ya Mageragere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button