Kigali:Mu Rukiko Moses wa Moshions yemeye ko yanyweye urumogi
Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe gikabakaba imyaka ibiri yamazeyo.
Mu iburanisha ry’urubanza rwe ryatangiye kuri uyu wa Gatatu, Turahirwa yanemeye ko atabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.
Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaha bibiri aregwa, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyakora, ngo nubwo mu Butaliyani yanywaga urumogi, muri icyo gihugu ntabwo bifatwa nk’icyaha.
Ku kijyanye n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze ko yabikoze ari mu gukina filime ye Kwanda season 1, ndetse nta nimero passport yakoresheje ifite.
Ikindi ni uko ntaho yayikoresheje ayiyitirira cyane ko asanganywe iy’umwimerere, icyakora asaba imbabazi mu gihe hari uwaba yarajijishijwe n’iyo passport ye yakoresheje mu buhanzi.
Turahirwa yabajijwe niba atumva niba ari icyaha guhindura urwandiko rwe rw’inzira, we ahamya ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.
Uyu munsi Ku wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023 nibwo Moses yitabye urukiko Kugirango yiregure ku byaha akurikiranyweho n’Urwego rw’Ubushinjacyaha.