Kigali:Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yashyize umucyo kuri Conge
Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yashyize umucyo ku biruhuko biteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 3 na 4 Nyakanga 2023.
Ubutumwa bwa Ministeri y’Abakozi n’Umurimo yacishije ku rukuta rwacyo tea Twiter buvuga ko tariki ya 3 na 4 Nyakanga 2023 ari ikiruhuko mu gihugu kubera iminsi mukuru igihugu kizihiza.
Ubusanzwe Ku itariki ya 1 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza isabukuru y’Ubwigenge(Independance Day) naho tariki ya 4 Nyakanga u Rwanda rukizihiza umunsi mukuru wo kubohora igihugu.
Umunsi w’ubwigenge wizihizwa mu Rwanda wabaye bwa mbere tariki ya 1 Nyakanga 1962 aho u Rwanda rwagobotowe ingoyi y’ubukoroni.
U Rwanda rwakoronejwe n’Ubudage n’Ububikigi ariko ruza kubona ubwigenge ku itariki ya 1Nyakanga 1962.
Nyuma y’Ubwigenge nubwo nk’igihugu cyarikigobotoye ingoyi y’Ubukoroni byakomeje kuba bibi nkaho kuva 1962 amacakubiri no gucamo Abanyarwanda byafashe indi ntera icyari giharaniwe nticyagezweho.
Gucamo Abanyarwanda ibice byarimakajwe hagendewe ku Turere no ku moko;abatutsi baribanzwe mu gihugu barameneshwa birukanwa mu rwababyaye bahungira mu bihugu bituranyi Uburundi ;Tanzaniya ;RDC na Uganda.
Niyo mpamvu urubyiruko rutarirushyigikiye Ayo macakubiri n’itotezwa ryakorerwaga ababyeyi babo bashinze imitwe wa RPA(Rwanda Patriotic Army)Nyuma yaje guhinduka RPF (Rwanda Patriotic Front)batera u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990 ;urugamba rutari rworoshye ariko rurangira barutsinze abana b’u Rwanda bararubohora;tariki ya 4 Nyakanga 1994 Kigali itafatwa.