Amakuru

Kigali:Madame wa Prezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri Green Hills Academy

Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyeshuri basoje amasomo mu ishuri ryisumbuye rya Green Hills Academy kugira amahitamo meza mu byo bakora byose, no guhora  bazirikana u Rwanda aho bari hose.

Yabasabye guhora bashaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye abaturage.

Yabashimiye ubumuntu aba banyeshuri bagaragaje ubwo babonaga umwana wari wabuze uko ajya gutangira amashuri yisumbuye, bagafata icyemezo cyo guteranya amafaranga ubu uwo mwana akaba yiga.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko butewe ishema no kubona abanyeshuri 87 basoje amasomo abemerera kujya muri za Kaminuza zitandukanye ku isi, aho bazaba bashobora gutanga umusanzu wabo mu nzego zitandukanye zirimo iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga, ikoranabuhanga, uburezi n’izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button