Amakuru

Kigali:Karasira agiye gusuzumwa indwara zo mu mutwe ubugira kabiri

 

Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable yongera gukorerwa isuzuma rigamije kureba niba koko afite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe.

 

Ibi urukiko rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nyuma y’uko mu iburanisha ryo ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwanenze raporo yari yakozwe ku burwayi bwe.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko hakorwa indi raporo ndetse ikazakorwa n’abaganga batatu b’inzobera baturuka mu bigo byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye.

Uruhande rwa Karasira rwagaragaje ko runyuzwe n’ibyavuye muri raporo cyane ko ari rwo rwari rwasabye ko Karasira akorerwa isuzuma, rukagaragaza ko ibigaragazwa n’umuhanga bihagije.

Rwasabye Urukiko ko hatabaho uburyozwacyaha ahubwo Karasira Aimable akwiriye kuvanwa muri gereza akajya kuvurwa.

Urukiko rwategetse ko raporo yindi igaragaza iby’uburwayi bwa Karasira izatangwa bitarenze tariki 16 Kamena 2023.

Ubwo Ubushinjacyaha bwari buri gusaba ko Karasira yongera gusuzumwa, yahise asohoka mu iburanisha nta ruhushya ahawe ahitamo kwicara hasi hanze y’icyumba cy’iburanisha ariko ryo rirakomeza.

Umwunganira Me Kayitana Evode yabajijwe ku myitwarire y’umukiriya we avuga ko atari we ubyikora ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uburwayi afite.

Ibyaha Karasira akurikiranyweho kugeza ubu ni bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button