Kigali:Kaminuza y’u Rwanda yatangaje abemerewe kuyigamo
Itangazo rijyanye na byo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, rikavuga ko abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, bashobora kureba amakuru ajyanye n’ibyo bemerewe kwiga bifashishije ‘link’ ya efiling.ur.ac.rw
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abanyeshuri batabashije kwemererwa kwiga mu mashami basabye, bahawe andi ajyanye n’ibyo bize ariko kandi ko bo n’abandi bose bemerewe umwanya, bagomba kwemeza ko baziga muri iyi kaminuza mu buryo bwateganyijwe.
Andi makuru ajyanye n’ubusabe bwo kwiga muri uyi kaminuza uyu mwaka, harimo nk’abatanze amakuru nabi babisaba, abagize amanota atabemererera n’ibindi bigaragazwa ku rubuga rw’iki kigo.
Nyuma yo kwemererwa umwanya muri Kaminuza y’u Rwanda, ababa bashaka kuzarihirwa na Leta, bisaba no kwemererwa inguzanyo. Gusa kuri iyi nshuro Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, buherutse gutangaza ko muri uyu mwaka harimo impinduka.
Buvuga ko umunyeshuri ushaka kwiga ku nguzanyo, azajya asaba kimwe cyangwa byose mu byo akeneye guhabwaho inguzanyo, ari byo amafaranga y’ishuri, amafaranga atunga umunyeshuri (bourse) ndetse na mudasobwa imukwiriye bitewe n’ibyo aziga. Ibi bitandukanye n’uko byakorwaga mbere, aho uwasabaga kwiga ku nguzanyo ya Leta yabaga asabye icyarimwe ibyo bitatu, kandi mudasobwa zatangwaga zikaba zari ubwoko bumwe.
Iyi kaminuza imaze imyaka 10 igizwe iya mbere nini mu Gihugu, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Ishami ryayo rya Huye umwaka ushize, yasezeranyije impinduka zigamije kuyinoza kurushaho. Zimwe muri zo, biteganyijwe ko zizatangirana n’uyu mwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 5 Kamena 2023.