Amakuru

Kigali:Jenoside yakorewe Abatutsi yashoboraga gukumirwa ariko ntibyakozwe:-Dr Bizinama Jean Damascene

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashoboraga gukumirwa, ariko ntibyakozwe kuko Isi yatereranye u Rwanda.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe mu gihe cy’imyaka irenga 35.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 76 ishize hasinywe amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside.

Uku kwiyemeza kwabaye mu 1948 mu Nama Mpuzamahanga yari igamije gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, gusa nyuma yaho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni, bivuze ko abantu nta somo bigeze bakura mu byabayeho mbere.

Adama Dieng we avuga ko Abanyarwanda beretse Isi ko gukira, kwiyunga no kubana mu bumwe nyuma y’akaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi bishoboka ndetse ashima iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu.

Gusa yagaragaje ko abarokotse Jenoside bagikeneye ababa hafi mu rugendo rw’ubuzima ndetse n’abiyemeza kuba ijwi ry’abatagishoboye kuvuga.

Adama Dieng yahamije ko bishoboka gutsinda abashyira imbere imvugo zihembera urwango, ahubwo hagashyigikirwa abifuza icyiza.

Avuga ko uyu ari umunsi wihariye wo kuzirikana abazize Jenoside zakozwe mu bihe bitandukanye hırya no hino ku Isi no gukumira izindi Jenoside abantu bagerageza gutegura.

Hanamuritswe ku mugaragaro Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi ku gukumira Jenoside, kizakorera mu Karere ka Kamonyi.

Adama Dieng yashimye u Rwanda ku gitekerezo cyiza cyo gushyiraho iki kigo, bityo ko nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe biyemeje gushyigikira u Rwanda mu mikorere yacyo kuko kizafasha abantu b’ingeri zitandukanye mu gukora ubushakashatsi kuri Jenoside, kumenya amateka yayo ndetse n’ibikorwa mu gukumira Jenoside.

Ibiganiro byitabiriwe n’ingeri nyinshi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button