Amakuru

Kigali:Icyo wamenya kibanze ku bujurire bwa Turahirwa Moses wa Moshions

Ubwo yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ubujurire, Turahirwa yasabye ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’urw’ibanze kubera impamvu ikurikira.

Impamvu yuko Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rwasesenguye ingingo uko zitari rugashingira ku ngingo zitaregewe ndetse atigeze aburana.

Umwunganizi wa Turahirwa Moses yavugaga ko atigeze aregerwa kwamamaza urumogi nk’uko Urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko akwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo hagakorwa iperereza adakomeje kwamamaza urumogi nk’uko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga.

Umwunganira mu mategekokuri iyi ngingo yasabye Umucamanza  kureba mu gika cya 20 mu myanzuro y’ifungwa rya Moses aho Umucamanza yavuze ko Moses agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ubwe ku mbuga nkoranyambaga yiyemereye ko ahinga urumogi mu ishyamba rya Nyungwe.

Ati:

“Ndumva ibyo umucamanza yashingiye akatira Umukiriya wanjye (Turahirwa Moses)nta shingiro gifite;kidafite aho gihuriye n’ibyaha akurikiranyweho dore ko nta rukiko rwo mu Rwanda rwigeze rumukurikiranaho icyo cyaha bityo icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge cyakurwaho.”

Ikindi yavuze ni uko mu gufatirwa icyemezo cyo gukurikiranwa afunze hashingiwe ku rumogi rwasanzwe iwe mu rugo nyamara mu by’ukuri akaba atazi neza uko rwahageze, agahamya ko rushobora kuba rwarasigaye mu mashati yakusanyije mu Butaliyani mu rwego rwo kongera kuyavugurura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button