Amakuru

Kigali:Hari abiyitirira abavoka bakigira abakomisiyoneri b’inkiko

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruratangaza ko ruherutse gushyikiriza RIB abantu batandatu bakekwaho kwiyitirira umwuga w’Abavoka no gukora ubukomisiyoneri mu nkiko.

 

Hashize iminsi havugwa uburyo bushya mu gutanga ruswa mu nkiko aho hari abantu biyita abakomisiyoneri bahuza umuntu n’abacamanza, urubanza rwe rukagenda uko abishaka.

Abo bantu ngo akenshi usanga baba baziranye n’abavoka, abacamanza n’izindi nzego zose zifata ibyemezo ku buryo ngo ari bo abantu banyuraho mu gutanga ka bitugukwaha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera nyuma y’umwiherero wahurije izi nzego mu Karere ka Nyagatare kuva tariki 29-30 Gicurasi, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko abo bantu biyita abakomisiyoneri mu nkiko nabo babumvise ndetse banashyiraho itsinda ry’abagenzuzi kugira ngo ribashe kubarwanya no kubafata kugira ngo babihanirwe.

Ku ikubitiro ngo hahise hafatwa abantu batandatu biyita abavoka kandi atari bo bakaba baranashyikirijwe RIB bakorerwa amadosiye kuri ubu bakaba bagiye kugezwa imbere y’urukiko.

Yagize ati “ Nibyo koko kuva mu mwaka ushize twatangiye kumva ibyo bintu by’uko hari abantu bakora icyo nakwita umwuga w’ubukomisiyoneri mu nkiko. Ku ruhande rw’Urugaga twashyizeho itsinda ry’abagenzuzi bakurikirana abo bantu ndetse hari abantu twaje kubona biyitirira umwuga w’Abavoka.”

Yakomeje avuga ko ibyo bakoraga harimo n’ibyaha ikaba ari yo mpamvu bahise babashyikiriza RIB ku buryo mu minsi ya vuba bazagezwa.

Abafashwe ngo ni batandatu mu gihe hakomeje gushakishwa n’abandi mu guca ubu iby’abakomisiyoneri mu nkiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button