Amakuru

Kigali:Gahunda y’ubwumvikane kuwakoze nuwakorewe icyaha yitezweho kugabanya imanza nyinshi mu nkiko:Dr Ugirashebuja Ministiri w’Ubutabera

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagarutse ku kibazo cy’imanza nyinshi zikigaragara mu nkiko, yizeza Abanyarwanda ko bari kurebera hamwe uko politiki zirimo iy’ubuhuza zagira uruhare mu kugabanya izi manza.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023 mu mwiherero w’iminsi ibiri uri guhuriza hamwe inzego zifite aho zihurira n’ubutabera mu Rwanda, uri kubera mu Karere ka Nyagatare.

Raporo ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Politiki n’Imiyoborere ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu mu 2021/2022, iherutse kugaragaza ko hakiri icyuho mu irangizwa ry’imanza, aho mu myaka itatu hari izigera ku 25.131 zitari zarangijwe.

Ibi byiyongera ku bucucike buri hejuru cyane mu magororero yo mu Rwanda. Imibare yo ku wa 20 Werurwe 2023 igaragaza ko muri gereza zo mu Rwanda uko ari 13 hari hafungiyemo abagororwa 88.200 barimo abakiburana bangana na 12% ni ukuvuga abantu 10.500.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja yavuze ko inama y’Abaminisitiri yabaye mu mwaka ushize yemeye gushyiraho politiki ebyiri zirimo politiki y’ubutabera mpanabyaha na politiki yerekeranye n’ubuhuza mu gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo mbere yo kujya mu nkiko.

Ati “ Niyo mpamvu uyu munsi twateraniye hano ngo tuzisubiremo, tuziganireho tunarebe uruhare zifite n’imbogamizi zirimo. Iyo tumaze kwicara hari ibikorwa runaka twemeranyaho tukanareba niba ibyemezo twafashe bishyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Iyo hadafashwe ingamba niko uwo mubare ugenda uzamuka bikazagera aho bigorana ngo bibe byakumirwa imanza zigabanuke mu nkiko. Niyo mpamvu dushaka gukumira mbere y’uko iki kibazo cyiyongera ariko kugeza ubu abari mu nkiko bakora uko bashoboye bagakumira kuko ntiziraba nyinshi ku buryo hari ikibazo kidakemuka.”

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko iyo imanza zibaye nyinshi zidacibwa biteza ikibazo mu kwizera urwo rwego, yizeza Abanyarwanda ko bari kurebera hamwe uko bakumira ubwiyongere bwazo mu nkiko izirimo zigacibwa vuba abandi bakayoboka inzira z’ubuhuza.

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubufasha mu mategeko, LAF (Legal Aid Forum), Andrew Kananga, yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho ngo hari n’ibindi bibazo bigihari bikwiriye gushakirwa ibisubizo birimo ubucukike bwinshi mu magereza.

Yavuze ko ibyaha bimwe na bimwe bidakwiye kujyanwa mu nkiko ahubwo bigashyikirizwa Abunzi.

Yanagaragaje ko nubwo “dukoresha ikoranabuhanga haracyari ikibazo cy’abaturage batazi gutanga ikirego baryifashishije, abakoresha cyber café bakunze kwigira nk’abanyamategeko hakaniyongeraho ikiguzi cya Internet ihenze cyane.”

Kugeza ubu abagororwa 282 bamaze kunyura muri gahunda yo kumvikanisha uwakoze icyaha n’ubushinjacyaha aho ubu buryo butuma bamwe bafungurwa abandi bakagabanyirizwa ibihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button