Kigali:Binyuze muri Laboratwari y’ibimenyetso bya Gishanga(RFL)gutahura Permis z’indyogo ninko guhumbya
Polisi y’u Rwanda yavuze ko hari ubushobozi bwo gutahura impushya z’impimbano zo gutwara ibinyabiziga z’inyamahanga, bityo ko abazifite bagomba kuyoboka inzira yo gukora ibizamini mu buryo bwemewe.
Kuva muri 2021 kugeza ubu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rimaze gufata impushya zo gutwara ibinyabiziga zo mu mahanga ibihumbi 2,609.
Izifatwa ni iziba zimaze umwaka urenga ba nyirazo batarazihinduza nk’uko amategeko abiteganya, gusa ngo inyinshi muri zo ziba ari impimbano.
Ku kigo gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga (RFL) impushya zo gutwara ibinyabiziga nazo barazipima bakamenya ko ari umwimerere cyangwa ari impimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko impushya z’incurano zitemewe mu Rwanda ndetse hari n’uburyo bwo gutahura abazikoresha.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu basaga 600 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda umwaka ushize naho abasaga ibihumbi bine barakomereka.
Kugenzura umwimerere w’impushya zo gutwara ibinyabiziga ni imwe mu ngamba zigamije kugabanya impanuka zo mu muhanda.