Amakuru

Kigali:Ahazwi nka Kitabi habereye impanuka 6 bahasiga ubuzima

Mu karere ka Nyarugenge , mu murenge wa
Kigali, mu kagali ka Ruliriba , mu mudugudu wa Ryamakomari, uyu wa 02/09/2023 ahagana saa 09h50 habereye impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’abantu batandatu.

Aha havuzwe habereye impanuka y’imodoka Minibus Toyota HIACE nouveau modele RAG 038F yavaga Nyamirambo yerekeza Ruliba itwawe na Nzabandora Noel ufite Imyaka 27 akaba yarenze umuhanda agonga bordure arakomeza agonga ibiti, Imodoka igwa munsi y’umuhanda.

Abapfiriye muri iyi mpanuka bajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge.

Abapfuye akaba ari aba bakurikira;

1.Ngirinshuti Innocent ufite Imyaka 43
2. Xxxxx Migeule ufite Imyaka 5
3. Undoyeneza venancia ufite Imyaka 42
4. Mpinganzima Sylvia ufite Imyaka 32
5. Izere Alvin ufite Imyaka 7
6. Musoni Olivier ufite Imyaka 11

Abakomeretse bikomeye bajyankwe ku bitaro bya CHUK ni aba bakurikira:

1. Xxxxx Loic (Umufaransa) ufite Imyaka 43
2. Dusingize Danise ufite Imyaka 40
3. Ishimwe Ian ufite Imyaka 10
4. Mukamuhashyi Valeria ufite Imyaka 71
5. Nzabandora Noel ufite Imyaka 28

Abakomeretse byoroheje ni :

1. Mushokambere Jean Paul ufite Imyaka 45 yajyankwe CHUK

Abahaye amakuru Kivupost, bavuze ko ,Aba Bose bari umuryango umwe wavaga Nyamirambo werekeza mu bukwe I mugina mu karere ka Kamonyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button