Amakuru

Kigali:Abayobozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB)bongerewe Mandat

Kalihangabo Isabelle; Umunyamabanga wungirije wa RIB ari mubongererewe Mandat

Perezida Paul Kagame yahaye manda ya kabiri Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije Kalihangabo Isabelle, bakazayobora uru rwego mu yindi myaka itanu, ari nayo ya nyuma.

 

Iteka rya Perezida ryo ku wa 26 Gicurasi 2023 niryo rigaragaza ko Col. Ruhunga na Kalihangabo bongerewe manda. Ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2023.

Ni icyemezo bigaragara ko cyafashwe bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ndetse byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Werurwe 2023, imaze kubisuzuma.

Undi bongerewe manda mu gihe kimwe ni Burayobera Umuzayire Bibiane, Visi Perezida
wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

Ingingo ya Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

Iri teka ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, icyakora, agaciro karyo gahera ku wa 9 Mata 2023 kuri Rtd Col. Ruhunga na Kalihangabo, no ku wa 27 Mata 2023 kuri Umuzayire.

Tariki ya 9 Mata 2018 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Col. Ruhunga nk’Umunyamabanga Mukuru wa RIB naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije warwo.

Barahiriye izi nshingano ku wa 10 Mata, imbere y’abagize Inteko ishinga amategeko.

Col Ruhunga na Kalihangabo nibo bayobozi ba mbere RIB yagize kuva yashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.

Mu nshingano zayo harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga; no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Harimo kandi gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Col Ruhunga yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB nyuma y’inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, inshingano yaherukaga akaba yari Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda (J2).

Ku rundi ruhande Kalihangabo yashyizwe kuri uwo mwanya yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera.

Manda ya mbere y’aba bayobozi bakuru ba RIB, uru rwego rwaranzwe no gukora cyane no guhamya ibirindiro nk’urwego rwari rushya, nubwo benshi mu bakozi barwo b’ibanze bari basanzwe bakora mu bugenzacyaha n’iperereza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button