Kigali: Umushoferi yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa
Polisi y’Igihugu yataye muri yombi umugabo w’umushoferi ucyekwaho gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo ine na bitandatu (146,000 Frw) kugira ngo imodoka ye yo mu bwoko bwa FUSO ibone icyangombwa cy’ubuziranenge (vignette).
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, Polisi yemeje ko ucyekwa gutanga ruswa, yari yazanye imodoka mu bugenzuzi, bamwereka ibyo agomba gukoresha ariko we ngo ahitamo kwegera umupolisi ashaka kumuha ayo mafaranga ngo amufashe kumworohereza agerageza kumuha ayo mafaranga aribwo yahise atabwa muri yombi.
Buragira buti “Uyu munsi, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho umushoferi ucyekwaho gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo ine na bitandatu (146,000 Frw) kugira ngo imodoka ye yo mubwoko bwa FUSO ibone icyangombwa cy’ubuziranenge (vignette).”
“Ucyekwa yazanye imodoka ye kugira ngo ikorerwe isuzuma mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye i Remera hanyuma yerekwa ibyo agomba gukosora aho kujya kubikoresha ashaka guha umupolisi ruswa kugira ngo amuhe icyemezo cy’ubuziranenge.”
Polisi yakomeje yibutsa abantu bose kwirinda guca inzira z’ubusamo bwa ruswa, bati “Tuributsa abantu bose basaba serivisi kwirinda inzira z’ubusamo ari zo ntandaro ya ruswa ahubwo bakajya bakurikiza inzira zashyizweho kandi zinyuze mu mucyo.”
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.