Amakuru

Kigali: Kuri uyu wa Kane haratangira gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali.

Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo
gusuzuma #COVID19, iyo gahunda ikaba itangira kuri uyu
wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 mu mihanda imwe
n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.

Ubutumwa RBC yanyujije kuri Twitter buvuga
kuri iyi gahunda busobanura ko abakoresha
ibinyabiziga, moto, n’abanyamaguru bazasabwa
iminota 5 gusa, bapimwe hanyuma bakomeze
urugendo.

RBC iti “Turasaba Abanyakigali korohereza
abakozi bari muri iki gikorwa kugira ngo
tubashe guhashya iki icyorezo. Dukomeze
dufatanye #Tuzatsinda #COVID19.”

Inzego z’ubuzima zisobanura ko gusuzuma
abantu mu buryo bwa rusange icyorezo cya
Covid-19, bizakorwa nta kintu kidasanzwe
gishingiweho, aho abakozi babishinzwe b’Ikigo
cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) bazaba bari
kumwe n’abapolisi hirya no hino, noneho bajye
bagira abo basaba ko bapimwa mu rwego rwo
gukomeza gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Icyo gikorwa kizabera ahantu hatatu mu Mujyi
wa Kigali rwagati, ari ho kuri Stade Amahoro i
Remera, kuri IPRC Kicukiro ndetse n’imbere ya
Camp Kigali.

Ahandi hazapimirwa iyo ndwara ni mu
marembo y’Umujyi wa Kigali, akaba ari ahitwa
Rugende, ku Giti cy’inyoni, mu Gatsata na
Gahanga.

Izo nzego zivuga ko uzajya amara gupimwa
azajya ahita yikomereza muri gahunda ze,
noneho ibisubizo abyohererezwe nyuma bimaze
kuboneka.

2 Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button