Amakuru

Kigali: Ku cyicaro cy’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe igorora(RCS) habereye inama Mpuzabikorwa yize ku ngingo zitandukanye

Inama Mpuzabikorwa ya RCS;Kigali le 02 Gicurasi 2023Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023 ;Ku cyicaro cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora mu Gihugu (RCS)habereye inama Mpuzabikorwa yarigamije gusuma ingingo nyinshi zijyanye na runo Rwego rw’igorora.
Ni inama Kandi yayobowe na Ministiri w’Umutekeno mu Gihugu Bwana Alfred Gasana warikumwe n’Abayobozi bakuru b’iki kigo gishinzwe igorora nka Komiseri Mukuru w’urwego rw’igorora ndetse na Komiseri Mukuru Wungirije.
Muri iyo nama Hagarutswe Ku kureba uburyo wifashe mu magororero rero yo mu bice bitandukanye by’igihugu aho basanze umutekano ari nta makemwa.
Hanaremewe Kandi uko gahunda z’igorora zihagaze mu magororero ;hanagarukwa Ku myitwarire y’abakozi b’uru Rwego kugirango harushweho gufata ingamba zo kurushaho kurangiza inshingano mu buryo bwa Kinyamwuga.

Iyi nama yitabiriwe Nyakubahwa Ministiri w’Umutekano mu Gihugu Bwana Alfred Gasana ;Komiseri Mukuru w’uru Rwego Juvenal Marizamunda;Komiseri Mukuru Wungirije;abayobozi b’amadiviziyo;umuyobozi Mukuru w’ishuri rya RCS ;abamashami ndetse n’abayobozi b’amagororero yo mu Gihugu cyose.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button