AmakuruUmutekano

Kigali: Imvura ikabije yahitanye abantu babiri yangiza byinshi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yahitanye abantu babiri igasenya inzu ndetse ko hari n’imihanda byabaye ngombwa ko ifungwa by’igihe gito.

Iyo mvura yateje ibiza yakajije umurego kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Mata 2025 yahitanye abantu babiri isenya inzu 27 ndetse ifunga imihanda by’igihe gito ariho Umujyi wa Kigali waburiye abagituye ahashobora gushyira ubuzima mu kaga kuhimuka abatabishoboye bagafashwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabwiye RBA ko iyi mvura yahitanye abantu babiri, inasenya inzu 27, ndetse igenda ifunga imihanda by’igihe gito yemeza ko bari gukorara ibishoboka byose ngo abatuye ahabi bahimuke abasa kwirinda kwegera za ruhurura.

Yagize ati “Dukomeje gukorana n’abaturage kugira ngo abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuke kandi tunabakangurira kwirinda kwegera za ruhurura.”

Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko imvura iteganyijwe imyuzure, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye, inkuba isaba Abaturarwanda gufata ingamba zijyanye no kwirinda kugira ngo bitazateara ubuzima bwa benshi.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 abantu 191 bahitanywe n’ibiza byiganjemo inkuba n’imyuzuze.

Mu Rwanda ibice byinshi bikunze kwibasirwa n’ibiza by’imyuzure n’inkuba cyane cyane mu Ntara y’Uburengerazuba, Umujyi wa Kigali n’Amajyaruguru ndetse n’Uburasirazuba bwibasirwa n’inkubi z’imiyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button