Amakuru

KIGALI: Hatangijwe ibiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo byahuje abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe guhuza imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iyi nama yabereye mu kigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE), yahuje Polisi y’u Rwanda, n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo; Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Action Aid, n’Ikigo cya Dallaire kigamije kurengera abana no kwimakaza amahoro n’umutekano.

Ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe, Komiseri wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko abafatanyabikorwa biyemeje kwishyira hamwe kugira ngo barusheho kunoza imikorere y’ikigo cy’icyitegererezo mu karere binyuze mu bufatanye bw’inzego nyinshi zirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’ikigo.

Yagize ati: “Imirimo y’iki kigo ntabwo itangiye none nk’uko mubizi mwakomeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda kuva uru rugendo rwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rwatangira.”

 

Yakomeje ati: “Guhuriza hamwe imbaraga no gusenyera umugozi umwe, ni byo bizadufasha kurushaho kugera kuri byinshi by’umwihariko mu kungurana ubunararibonye n’andi mahirwe azoroshya gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ihohoterwa.”

Ikigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, ni umusaruro w’imyanzuro y’ Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwiswe mu rurimi rw’Icyongereza ‘UNiTE campaign to end Violence Against Women and Girls’.

Ni igicumbi kibumbatiye ubumenyi n’ubunararibonye mu guteza imbere gahunda z’igihugu n’izo ku rwego mpuzamahanga zigamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Senior Superintendent of Police (SSP) Gorret Mwenzangu, Umuyobozi w’ikigo cy’icyitegererezo mu Karere, yavuze ko iki kigo cyihatiye kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubushakashatsi, Kwegeranya no guhanahana amakuru, Kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa, Gutegura ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, Kunoza imikoranire n’izindi nzego, Gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize umuryango.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button