Amakuru

KIGALI: Hatangijwe ibiganiro bijyanye no gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hatangiye ibiganiro byagenewe abapolisi n’abasirikare ku birebana no gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikari no kubakoresha mu bikorwa by’intambara.

Ni ibiganiro by’umunsi umwe byitabiriwe n’abagera kuri 25 bagizwe n’abapolisi n’abasirikare b’abagore bo ku rwego rwa ofisiye, byateguwe ku bufatanye  bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Romeo Dallaire gishinzwe kubungabunga uburenganzira bw’umwana, amahoro n’umutekano.

Byagenewe abapolisi n’abasirikare b’abagore bitewe n’uruhare bagira mu bikorwa byo gucunga amahoro n’umutekano ndetse no kwita ku bana baba bari mu bihugu birimo intambara bakoreramo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza ubwo yatangizaga ibi biganiro ku mugaragaro, yavuze ko bigamije gushimangira ubushobozi bw’abagore bwo gushyira mu bikorwa inshingano zabo hibandwa ku nshingano z’ingenzi bashobora kugira mu kubahiriza no kurengera uburenganzira bw’abana cyane cyane abakoreshwa nk’abasirikare mu gukora ihohoterwa n’ubugizi bwa nabi.

Yagize ati: “Twese tuzi uruhare abagore bagira mu mutekano w’imbere mu gihugu ndetse no mu butumwa bw’amahoro by’umwihariko. N’ubwo umubare wabo ukiri muto ariko bakomeje kugaragariza isi n’ibihugu bakoreramo ibikorwa byo kubungabunga amahoro ko kuba bahari bifite icyo bivuze gikomeye.”

Yunzemo ati: “Mu gusangira ubumenyi no kungurana ubunararibonye, hagenda hafatwa ingamba nshyashya zigamije kuvugurura umusaruro uturuka ku mikorere mu nshingano zacu zitandukanye zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu byacu ndetse no mu karere.”

DIGP Ujeneza yagaragaje ko hashingiwe ku mateka, uyu munsi u Rwanda ruza ku isonga mu kubahiriza amasezerano ya Kigali yo kurengera abaturage b’abasivili n’amasezerano ya Vancouver ku kubungabunga amahoro no gukumira kwinjiza abana mu gisirikare no kubakoresha mu bikorwa by’intambara.

Ati: “Twese tuzi uburyo abana n’abagore bibasirwa mu bihe by’amakimbirane, bityo nka bagenzi babo bashinzwe umutekano no kubungabunga amahoro, tugomba gusobanukirwa no kugaragaza ibibazo by’ihohoterwa abana n’urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa bahura nabyo, kugira ngo dushobore guhangana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryaba; icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukoresha abana imirimo ivunanye, kwinjizwa mu gisirikare, kwinjizwa mu mitwe y’iterabwoba no kwigishwa ingengabitekerezo zayo no gukoreshwa ibyaha ndengamipaka.”

DIGP Ujeneza yavuze ko nta we ukwiye gukomeza kwicara ngo arebere kandi ko n’ubwo kubirwanya bisaba gufatanyiriza hamwe, byose bitangirana na buri wese, kumenya icyo kibazo hagamijwe guharanira impinduka muri sosiyete, bitangiriye mu miryango yacu no ku bihugu.

Ati: “Uru ni urubuga ruduha amahirwe yo kongera gufata ingamba zo kurengera abana, atari uko ari amabwiriza y’Umuryango w’abibumbye yo kurengera abasivili ahubwo tukabikora nk’inshingano mbonezamubano n’indangagaciro zigomba kuturanga ubwacu, imiryango yacu ndetse n’umugabane wacu w’Afurika.”

Yashimiye Ikigo cya Dallaire ku bufatanye bukomeye na Polisi y’u Rwanda yibutsa abitabiriye ibiganiro ko ubumenyi bahakura buzabafasha kugira uruhare runini mu gukumira no guhangana n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’umwana no gufasha abahuye naryo bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa babifite mu nshingano.

Umuyobozi  w’ikigo  Dallaire  Institute, ishami ry’Afurika, Maj.Gen rtd. Ferdinand Safari yavuze ko intego y’ibanze y’ikigo cya Dallaire, ari ugufasha mu gukumira kwinjiza abana mu gisirikare no mu bikorwa by’intambara kandi ko abagore bari mu bagira uruhare rukomeye mu guhangana nabyo.

Yagize ati: “Guha agaciro umusanzu w’ingenzi abagore batanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’uruhare rwabo mu kurengera no gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare no mu bikorwa by’intambara, ubutasi, gutekera abasirikare, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye mu makimbirane akoresha intwaro, ni kimwe mu byo dushyira imbere nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Vancouver agamije gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.”

Yashimye uruhare rw’abagore mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ngo kuko byagaragaye ko abaturage babiyumvamo, cyane cyane abana kandi ko bafite ubushobozi bwo gukumira no gukemura ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ribakorerwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button