Amakuru

Kigali :Hamenyekanye uko Intara zarushanyije muri Mutuel de Sante

Abitabiriye imurikwa ry’uko buri Ntara ihagaze muri Mutuel de Sante na Ejoheza

Raporo yagaragajwe mu gutangiza Umwaka wa mituweli 2023/2024 kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023 i Kigali, yerekana ko mu mwaka ushize wa 2022/2023 Umujyi wa Kigali wabonye amanota 91.5%, mu bwitabire bw’abaturage mu kwishyura mituweli.

Mu baturage barenga 1,066,956 bari muri gahunda ya mituweli mu Mujyi wa Kigali, abangana na 975, 814 bishyuye cyangwa bishyuriwe mituweri muri 2022/2023.

Umujyi wa Kigali ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo yabonye amanota 91.3%, Amajyaruguru yabonye 90.5%, Iburengerazuba babonye 90.3%, hanyuma hakaza Iburasirazuba bahawe amanota 85.8%.

Mu rwego rw’uturere, Akarere kabaye aka mbere mu kwitabira gutanga mituweli ku bwinshi kandi ku gihe ni Gisagara mu Majyepfo, kabonye amanota 98.6%, aka kabiri ni Nyaruguru gafite 96.1%, aka Gatatu kakaba Kicukiro gafite amanota 95.7%.

Muri Kigali, Kicukiro ni ko Karere ka mbere, kagakurikirwa na Nyarugenge yabaye iya 7 ku rwego rw’Igihugu, ndetse na Gasabo kabaye aka 18 ku rwego rw’Igihugu.

Akarere kabaye aka nyuma mu kwitabira gutanga mituweli muri 2022/2023 ni Nyagatare, kabonye amanota 80.2% kakabanzirizwa na Gatsibo kabonye 82.8% ndetse na Musanze yabonye 83.7%.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, araburira abaturage batishyura mituweli ko bazirengera ikiguzi cy’ubuvuzi gihenze cyose bazasabwa.

Yagize ati “Umuntu urwaye ashobora kwandikirwa ibizamini ntabashe kubyiyishyurira, ashobora gukenera umuganga w’inzobere ntabashe kumwiyishyurira, kubera kutagira mituweli”.

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ruvuga ko gahunda ya mituweli ubu irimo gushyirwamo amafaranga menshi, ku buryo urutonde rw’imiti na serivisi bihabwa uwishyuye mituweli ubu rwabaye rurerure.

Ntigurizwa Déogratias ushinzwe ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango ba mituweli muri RSSB agira ati “Hari imiti myinshi isigaye itangwa kubera mituweli, umuntu yavuga nka ’Dialyse (kuyungurura inkari iyo impyiko zitagikora)’, gusimbuza ingingo, kuvura amaso no gutanga indorerwamo”.

Imidugudu muri Kigali kugeza ubu ishimirwa kwihutisha abaturage kwishyura mituweli ku gihe, ni Ayabaraya mu Murenge wa Masaka, Gashiha muri Kicukiro, Isoko muri Kicukiro, Nyandungu muri Nyarugunga na Iriba muri Kicukiro.

Hari na Sangwa muri Gitega, Ubumanzi muri Muhima, Isangano muri Muhima, Umurimo muri Nyarugenge, Taba muri Kanyinya, Kigarama muri Nduba, Rudakabukirwa muri Gikomero, Kinyinya muri Rusororo, Rebero muri Kimihurura na Nyamugari muri Jali.

Imirenge ishimirwa kwishyura mituweli ku rugero rwegera 100% ni Kicukiro, Niboye, Kigarama, Muhima, Nyarugenge, Kanyinya, Kimironko, Kacyiru na Gikomero.

Hari Abanenga bimwe mu bitaro kutabaha imiti

Hari bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye bavuga ko bajya kwivuza aho bivurije bakababwira ko nta miti bafite ko bajya kuyigurira muri Pharmacy.

Uwavuganye na Kivupost wo mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko aherutse Kurwaza umwana imiti ayigurira muri Pharmacy.

Ati :

“Nageze Kwa muganga bapima umwana ibipimo byose banamwandikira imiti barangije bampa ordonnance médicale ngo njye kuyishakira hanze y’ibitaro;ibyo rero biduca intege nk’abagenerwabikorwa b’ubwisungane mu kwivuza .”

Yavuze ko ababishinzwe barebera hafi iby’iki kibazo kigashakirwa umuti urambye .

Ati :

“Inzego zirebwa niki kibazo nizirebe uburyo iki kibazo cyakemuka maze uwatanze ubwisungane avurwe mu buryo bwiza buboneye.”

Muri gahunda ya EjoHeza, Umujyi wa Kigali nanone urimo gusiga izindi Ntara, kuko kugeza ubu ugeze kuri 94.5% wesa umuhigo wihaye muri uyu mwaka, wo kwizigamira Amafaranga y’u Rwanda nibura Miliyari imwe.

ntara y’Amajyaruguru ni yo ikurikiraho n’amanota 82%, iy’Iburengerazuba igeze kuri 80.6%, iy’Iburasirazuba 78.9%, mu gihe iy’Amajyepfo igeze kuri 75% n’ubwo umwaka w’Ingengo y’imari wa 2022/2023 usigaje ukwezi kumwe n’ibyumweru bike kugira ngo urangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button