Polisi yatangaje ko yahawe amakuru n’abaturage yuko hari umusaza warembeye munzu yaranze kujya kwivuza bitewe nuko idini asengeramo ribuza abantu kujya kwa muganga.
Nyuma yo guhabwa ayo makuru Polisi yageze murugo rw’uwo musaza isanga yararembye ameze nabi niko guhita bamutwara kwa muganga kugirango ahabwe ubuvuzi.
Polisi yahawe amakuru yuko mu munsi ishyize hari abana babiri bo muri urwo rugo bitabye Imana bitewe nuko barwaye hanyuma bakaganga ko bajyanwa kwa muganga kubera imyizerere yabo itemera ko umuntu arwaye ajyanwa kwa muganga.
Iryo dini ryitwa Kanisa la Mwokozi, bivuze itorero ry’umucunguzi., ngo abayoboke baho ntabwo bemera kujya kwa muganga kwivuza.
Uyu musaza nyuma yo gutabarwa ubu ari mubitaro byahitwa Embu level 5, ni mugihe umugore w’uwo musaza ariho ashakishwa uruhindi na Polisi kuko yahise atoroka.