Amakuru

Kenya: Umusore w’imyaka 20 yarohamye mu mazi arapfa ubwo yafataga amashusho yo gushyira kuri Youtube

Muri iyi minsi usanga abantu benshi byumwihariko urubyiruko rushishikajwe no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, byakarusho urubuga rwa Youtube rukoreshwa n’abantu bashyiraho amashusho meza kandi atangaje akurura abareba izo Videwo.

Ni muri urwo rwego, umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Abdullahi ukomoka mu gihugu cya Kenya ,yarimo agerageza gufata amashusho yari gushyira kuri Youtube maze akazabona views hanyuma bikazamubyarira inyugu, gusa yaje kurohama mu mazi yitaba Imana atageze ku ntego ze.

Umuyobozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu ntara ya Tana, Mohammed Dubow, yemeje ko umurambo wa nyakwigendera, Abdullahi w’imyaka 20 wari utuye mu gace ka Garissa muri Kenya, wakuwe mu ruzi aho yari yagiye gufatira amashusho ye yo kunyuza kuri konti ye ya Youtube.

Bivugwa ko Bwana Abdullahi Mukhtar yarohamye mu ruzi hashize iminsi itatu nyuma yo kunyerera arimo akora amashusho. Bwana Dubow wari ushinzwe ubwo bushakashatsi yagize ati: “Twashakishije umurambo we kuva ku munsi wa mbere nta ntsinzi turageraho twarawuhebye, ariko kuri ubu umurambo wabashije kuboneka”.

Amakuru akomeza avuga ko Mukhtar yari kumwe na murumuna we na mushiki we mbere y’uko anyerera akarohama. Aba bavandimwe be ni bo barimo kumufata amashusho ya YouTube igihe ibyabaye byabaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button