Amakuru

Kenya: Abanyeshuri babiri batawe muri yombi nyuma yo kwiba Banki akayabo k’amafaranga

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abanyeshuri babiri umuhungu n’umukobwa batawe muri yombi nyuma yo kwiba Banki amafaranga arenga miliyoni 222 mu manyarwanda ndetse bakaba barageragezaga kwiba n’ayandi.

Aba banyeshuri babiri barimo uwitwa Mwangie Ngige w’imyaka 23 ndetse na Wambui Nyoike w’imyaka 21 basanzwe biga muri Kaminuza y’ubuhinzi n’ikoranabuhanga ya Jomo Kenyatta(JKUAT), aho biga mu mwaka wa kabiri ibijyanye n’ikoranabuhanga bakaba baribye Banki yitwa NBCA.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwaba banyeshuri bahise bajyanwa imbere y’ubutabera kugirango bahatwe ibibazo ndetse biregure ku byaha byose bashinjwa n’ubutabera byo kwinjirira banki maze bakayiba nubwo hari abandi babiri bicyekwa ko bafatanije na bariya ariko bakaba batari bafatwa.

Batawe muri yombi bagerageza kwiba andi mafaranga

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya, byavuze ko aba banyeshuri mbere yo kwiba iriya banki babanje kuyimenyesha bayibwira ko sisiteme yabo idafite imbaraga bityo nibadakomeza ubwirinzi bwabo bazibwa amafaranga, nyuma ngo bakimara kuvuga biriya nibwo bahise batangira igikorwa cyo kwiba amafaranga muri iriya banki ya NBCA ndetse iyi banki ntabwo yigeze imenya ibyabaye.

Aba banyeshuri bakaba barafashwe nyuma y’uko bagerageje kongera kwiba iriya banki amafaranga angana na Miliyoni irenga y’amadorali kuko ngo bari baryohewe cyane nkuko babitangarije urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button