KAYONZA: Yafashwe atwaye kuri moto ibilo 15 by’urumogi
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Kayonza yafashe umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, wari utwaye kuri moto ibilo 15 by’urumogi.
Yafatiwe mu mudugudu wa Kagoma, akagari k’Isangano mu murenge wa Ndego yerekeza aho atuye mu kagari ka Karambi mu rucyererera rwo ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe mu rucyerera n’abapolisi bari bari mu kazi.
Yagize ati: “Mu rucyerera ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe, nibwo abapolisi bari bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano mu kagari k’Isangano, bahagaritse moto yari atwaye ifite nimero RC 257V, barebye umufuka yari ahetse basangamo ibiyobyabwenge by’urumogi rupima Kgs15 niko guhita afatwa.”
Yavuze ko yari arukuye aho afite inzu yagize ububiko bwarwo mu kagari k’Isangano, nyuma yo kurugura n’abaruvana muri Tanzania, akaba yari agiye kurugurishiriza aho atuye mu Kagari ka Karambi.”
SP Twizeyimana yaburiye abagikomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko hazakomeza gukorwa imikwabu yo kubafata, asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego mu kubirwanya batanga amakuru ku bantu bose babicuruza kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Hamwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ndego kugira ngo hakomeze iperereza.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.