
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Kayiranga Robert ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa.
Kayiranga Robert yatawe muri yombi amaze kwakira ruswa ya miliyoni 1 Frw, muri miliyoni 4Frw yari yasabye ahita ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.
Umuvugizi w’Uwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru ashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa, asaba abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubireka kuko batazihanganirwa.
Ati “Nibyo. RIB irashimira abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwo kwanga guhishira aho babonye ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abagira uruhare mu kwaka no gutanga ruswa bagezwe imbere y’ubutabera. RIB ikomeza kwibutsa abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko babicikaho bakajya bakora ibyemewe n’amategeko.”
Kayiranga akekwaho kuba yari yasabye miliyoni 4Frw umuturage wari warubatse ihema rikorerwamo ibirori bitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo batazamusenyera.
Kayiranga Robert akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, aho uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.