Karongi:Yapfuye urwa marabira yagiye kwivuza mu bapfumu
Umugabo witwa Bugingo Olivier yazanye Ndayishimiye James w’imyaka 44 warumaze kwitaba imana Ku bitaro bya Mugonero Kugirango akorerwe isuzuma.
Ni nyuma yuko uyu Ndayishimiye James yafashwe n’indwara yo Kuva amaraso mu mazuru bikarangira yivuje bikanga akigira inama yo kujya mu bapfumu nibwo kugana umupfumu ukorera Mugonero ariho yaje kugwa .
Uyu Bugingo Olivier akaba musaza wumugore wa Nyakwigendera avuga ko Nyakwigendera yabanaga numugore we witwa Mutoniwasekuru Adeline mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye umudugudu wa Kamanu arinaho iwabo maze Nyakwigendera
Urupfu rwe rutunguranye rwabereye mu murenge wa Gishyita akagari ka Musasa umudugudu wa Musebeya . Nsekanabo Jerome niwe mupfumu wariwarashyiriwe nyakwigendera Kugirango amuvure Kuko azwiho kuvura ni bwo ; ejo tariki 30/6/2023 saa 15h00 Nyakwigendera nibwo yasepfuye afatwa ninkorora mugihe hagishakishwa uburyo yajyanwa kwamuganga Nyakwigendera ahita apfa .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita Bwana Nsengiyumva Songa yabwiye yemereye Kivupost ko ayo makuru ari impamo.
Ati:
“N’ibyo koko uwo muturage yavukaga I Rusizi yakurikiranwaga n’ibitaro bya Bushenge afite indwara yo kuva amaraso mu mazuru Nyuma yaje kumva ko hari umuvuzi uvura mu buryo bwa gakondo ajyayo;ari naho yaguye.”
Uyu Muyobozi kandi aragira inama abaturage kwivuriza ahazwi bakareka kujya muri ba gakondo batazwi (abapfumu).