Karongi:Yafatanywe amafaranga y’amiganano
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Karongi, yafashe umusore w’imyaka 25 y’amavuko, wari ufite ibihumbi 44Frw y’amiganano yari agiye gukwirakwiza mu baturage.
Yafatiwe mu mudugudu wa Cyimbo, akagari ka Cyanya, umurenge wa Gishyita, ku wa Kane tariki ya 1 Kamena, ahagana ku isaha ya saa sita z’amanywa.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Yari kumwe na mugenzi we, bajya kunywera mu kabari kari muri santere ya Gishyita, buri wese asaba icupa rya fanta bagamije kwishyura amafaranga y’amiganano. Mu kwishyura batanze inote ya bitanu, nyir’akabari yarayitegereje ayishidikanyaho niko guhamagara Polisi, hategurwa igikorwa cyo kubafata.”
Yakomeje avuga ko umwe abonye abapolisi bahageze, yahise atoroka, basatse igikapu usigaye yari afite basangamo ibihumbi 44Frw agizwe n’inote enye za bitanu na 24 z’igihumbi z’inyiganano, impapuro n’imiti bifashishaga bakora ayo mafaranga.
Yiyemereye ko amafaranga n’ibikoresho ari ibyabo kandi ko ibyo bikorwa bari babimazemo iminsi afatanyije na mugenzi we watorotse.
CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru, ashishikariza abaturage cyane cyane abakora ubucuruzi kujya bashishoza ku mafaranga bishyurwa, bakareba neza niba atari amiganano no kugira umuco wo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kuko bigabanya ubujura no kuba bahabwa amiganano.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gishyita kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe hagishakishwa mugenzi we bafatanyaga.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).