Amakuru

Karongi:Hagiye kubakwa ishuri ryo gukanika no gutwara amato

 

Mu Karere ka Karongi hagiye kubakwa ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) rizigisha amasomo yo gutwara no gukanika ubwato ndetse n’amasomo y’ubworozi bw’amafi. Aya masomo yose akaba azaba ari ubwa mbere agiye kwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Ni ishuri riri kubakwa mu Murenge wa Mubuga ku musozi uri bugufi y’Ikiyaga cya Kivu. Imirimo yo kuryubaka yaratangiye ariko ntiragera kure kuko ikiri mu isiza.

Ni ishuri abaturage b’aha ku Mubuga bahamya ko rizaba igisubizo cy’ibibazo bishingiye ku ibura ry’imirimo urubyiruko rw’aha rukunze guhura na byo cyane cyane urwacikirije amashuri.

Ibizigishirizwa muri iri shuri birimo bimwe bidasanzwe biboneka mu mashuri yo mu Rwanda nko gutwara no gukanika amato, umwuga w’ubwikorezi bwo mu mazi, uwo gutunganya mu buryo bugezweho ibikomoka ku ibumba n’umwuga w’ubworozi bw’amafi.

Abasanzwe bakora iyi myuga bavuga ko nta ho babyize bityo n’ubumenyi bafite ku gukanika amato bukaba budahagije.

Ibi byiyongeraho guhembwa amafaranga bita urusenda na ba nyiri amato bitwaje ko ntaho babyigiye. Aba basanga nibaramuka babyize mu ishuri bakabihererwa impamyabumenyi bizahesha agaciro umwuga wabo ukarushaho kubatunga.

Iri shuri niryuzura rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 600 bose baziga bacumbikiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button