Amakuru

Karongi: Umusore yishe papa we nyuma yo kurwana arangije nawe ariyahura

Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu, haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 23 wishe papa we umubyara nyuma y’uko barwanye, maze abonye se apfuye nawe ahitamo kwimanika mu kagozi.

Uyu musore yishe papa we w’imyaka 47 y’amavuko bamaze kurwana inkundura, iyi mirwano ikaba yaratangiye biturutse ku ntonganya bagiranye zijyanye n’imitungo uriya musore yifuzaga, nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.

Ariya mahano yabaye tariki ya 26 Gashyantare 2021, ubwo uriya musore na papa we barwanaga, ubwo barwanaga uriya musore yakomerekeje se umubyara ndetse bimuviramo kujya mu bitaro ari naho yaje gupfira, umusore akimara kubona ko se yitabye Imana yahise ahitamo kwiyahura nawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Songa, yavuze ko uriya mugabo yapfuye nyuma yo kugeza kwa muganga yakoretse cyane bikabije.

Songa yagize ati“Amakuru niyo rwose uriya musore yishe papa we, arangije nawe ahita ajya kwiyahura akoresheje ishuka kubera ko yari amaze kubona papa yitabye Imana, bitewe n’ibikomere yari yagize arimo kurwana n’umwana we”.

Uriya musore akimara kwiyahura umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibuye kugirango usuzumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button