Amakuru

KARONGI: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe magendu y’imyenda ya caguwa ingana n’amabalo 9

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi yafatiye mu rugo rw’umuturage amabalo icyenda y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Uwafashwe ni umugabo w’imyaka 40 wafatiwe mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera nyuma yo kuyimusangana, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko gufatwa kw’iriya myenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hari abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko babonye amagare apakiye amabalo y’imyenda berekeza mu rugo ruri inyuma y’isoko rya Kibirizi bayibitsayo, nibwo abapolisi bahise berekezayo, mu nzu y’uwo muturage basanga harimo amabalo 9.”

Akimara gufatwa, nyir’iyo nzu yavuze ko imyenda atari iye, ko ahubwo ari iy’umugore w’umucuruzi, wari wamusabye kuyimubikira ngo agende acuruza micye micye, ngo ikaba yari yambukijwe mu rukerera ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayinyujije mu nzira zo mu mazi.

 

CIP Rukundo yashimiye abaturage bagize amakenga bagaha amakuru Polisi kugira ngo iyo magendu ibashe gufatwa, aboneraho gushishikariza n’abandi kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe kuko bituma akenshi ibyaha bikumirwa bitaraba.

Yaburiye abakishora mu bucuruzi bwa magendu kubucikaho kuko nta cyiza bwabagezaho usibye kubagusha mu gihombo.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Rubengera ngo iperereza rikomeze, imyenda ishyikirizwa Ishami rya RRA mu Karere ka Karongi.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button