Amakuru

Kamonyi:Habereye impanuka y’imodoka yinjiye mu nzu y’umuturage

Byabereye mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Mu Murenge wa Runda, aho iyo kamyo ifite ibirango RAF 330 C, yavaga mu Karere ka Nyamasheke itwawe na Ngirinshuti François w’imyaka 41, yagongaga inzu y’ubucuruzi ya Cyubahiro Christian, yacururizwagamo n’uwitwa Leonard Uwizeyimana.

Amakuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Egide Ndayisaba, avuga ko kuri uyu wa 06 Gicurasi 2023, iyo kamyo yavaga mu Karere ka Nyamasheke igeze ku Ruyenzi, yaba yabuze feri ikaruhukira mu nzu y’ubucuruzi, kuko yataye icyerecyezo cyayo ikajya kugonga inzu zo hakurya y’umuhanda.

Avuga ko ibyangiritse ari iyo nzu, ibicuruzwa bya matora, imisego n’inzitiramibu, ariko kuko hari mu gitondo batarafungura nta muntu yasanzemo ngo agire icyo aba.Umuvugizi wa Polisi yo mu muhanda yatanze ubutumwa agira ati “Umuntu yavuga ko ikamyo yabuze feri igatangirwa n’inzu, umushoferi ntacyo yabaye, ubu hari gukorwa ibijyanye no gukora dosiye ngo ubwishingizi bw’imodoka buzishyure uwangirijwe. Twasaba abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo kare, kuko bidakwiye ko bitekerezwaho mu gihe habayeho impanuka gusa”.

Asaba abakoresha umuhanda kwitwararika igihe cyose, cyane cyane abari hafi y’umuhanda unyurwamo n’ibinyabiziga byinshi, kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button