Amakuru

Kamonyi:Bamennye ikirahuri cy’imodoka bateshwa asaga Miriyoni 4

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko mu kwiba ariya mafaranga, bamennye ikirahure cy’imodoka batwara igikapu yari arimo.

Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’uwari wibwe ko abantu bataramenyekana bamennye ikirahure cy’imodoka ye, aho yari yasize ayiparitse ku muhanda ubwo yari aje guhemba abakozi aho yubakisha inzu mu mudugudu wa Rubona, bamutwara amafaranga miliyoni 4.5Frw.

Ubwo abapolisi bahageraga mu gushakisha abacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura, ku bufatanye n’abaturage bakomeje gukurikirana, baza kubagwa gitumo nyuma y’isaha bagifite cya gikapu, barebyemo basanga harimo miliyoni 4 Frw niko guhita batabwa muri yombi.”

Bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha cy’ubujura bakurikiranyweho, mu gihe amafaranga bafatanywe yasubijwe nyirayo.

SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru n’abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bosore no kugaruza amafaranga yari yibwe.

Ingingo ya 166 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167, ibihano byikuba kabiri  iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button