Kamonyi:Aracyekwaho gutaburura imva yuwapfuye
munyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Chrstine yabwiye UMUSEKE ko amakuru bahawe n’abo mu nzego z’ibanze yemeza ko Nyakwigendera Mukurarinda Wenceslas yitabye Imana mu mwaka wa 2003 abana be bamushyingura mu nzu ye.
Gitifu avuga ko kumushyingura iwe mu rugo byaturutse ku ijambo uwo mubyeyi yasize avuze, ko napfa bazamushyingura mu nzu abamo.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize umuhungu wa nyakwigendera yashatse kujyana muri iyo nzu abayikodesha, ahageze asanga imva irangaye, umubiri wa Se uri hejuru.
Zimurinda Gracien wo mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Mpushi, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, ni watawe muri yombi akekwaho ibyo.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Chrstine yagize ati: “Kuva 2003 nta muntu wabaga muri iyo nzu.”
Umuhungu wa nyakwigendera abonye ibyabaye, yahise atanga amakuru y’uko byagenze.
Nyirandayisabye Chrstine avuga ko yahise arega Zimurinda Gracien ko ari we bakeka.
Abaturage bavuga ko Zimurinda Gracien yari yahawe akazi k’ubukomisiyoneri bwo gishakira umuhungu wa Nyakwigendera abagura isambu uwo musaza yasize.
Bakavuga ko abari bahaye akazi Zimurinda bamuciye inyuma bishakira abandi, na we ababazwa n’ayo mafaranga y’ubukomisiyoneri batamuhaye, ngo ababwira ko azakora ikintu kikabababaza.
Bavuga ko iyo sambu bayigurishije umwe mu buzukuru ba Mukurarinda Wenceslas ku giciro cya miliyoni 4,5Frw.
Gusa hari abandi bakeka ko abataburuye umubiri wa Mukurarinda bari bakurikiye icyuma (TIJE) yashyizwe mu kaboko ke.
Cyakora Ubuyobozi ntabwo bwemeje ayo makuru.
Zimurinda Gracien afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Musambira akaba ategereje kugezwa imbere z’Ubushinjacyaha.
Ivomo:Umuseke