Amakuru

Kamonyi: Umugore yatwitse inzu nyuma yo kumva ko umugabo we aganira n’inshoreke ye kuri telephone

Mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga Akagari ka Bibungo mu Mudugudu wa Murambi, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 53 wafashe umwanzuro wo gutwika inzu nyuma yo kumenya ko umugabo we amuca inyuma.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, Nuko tariki ya 24 Gashyantare 2021 aribwo biriya bintu byabaye biturutse ku magambo uriya mugore yumvise umugabo we w’imyaka 51 y’amavuko basanzwe bafitanye abana bane yaganiraga n’undi mugore kuri telephone ubwo bari mu rugo bakora imirimo.

Ngo uriya mugore yababajwe cyane nibyo umugabo we yaganiraga nuriya mugore wundi kuri telephone birimo no kumutuka ndetse no kumusebya abyiyumvira, ikindi kandi ngo hari nibyo iyo nshoreke yasabaga uriya mugabo maze akabyemera umugore we yumva, bikaba aribyo byatumye uriya mugore akora kiriya gikorwa kitari cyiza.

Nyuma y’uko uriya umugore amaze kumva ibyo bamuvugagaho byose ndetse nibyo iriya nshoreke yasabaga umugabo, yahise yadukira matela ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi 80,000 azirambika kuri moto yaraho maze arazitwika zirashya zirakongoka ndetse naya moto yari ifite agaciro k’ibihumbi 600,000 nayo irashya irakongoka.

Sibyo bintu byonyine byangijwe niriya nkongi yatewe nuriya mugore, ahubwo hari n’ibindi bikoresho byangiritse cyane birimo imyenda yari mu nzu ifite agaciro k’ibihumbi 60,000 ndetse n’igisenge kiriya nzu gifite agaciro k’ibihumbi bigera kuri 300,000 .

Mu byangirtse harimo na moto yari ifite agaciro k’ibihumbi 600,000

Nkuko byatangajwe na Kubwimana Jean De Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga yavuze ko ibyabaye byatewe nibyo uriya mugore yumvise umugabo we avugana nuriya mugore wundi kuri telephone.

Yagize Ati “ Byatewe nibyo yumvise bavugana, Hari ibyo iriya nshoreke yasabaga uriya mugabo kuri telephone, niba ari amafaranga yamusabye ariko bari bafite n’ibijyanye n’amasambu ngo yashakaga kumuha, noneho mu gihe barimo kuganira ibyo byose nibwo uriya umugore yahise agira umujinya yinjira mu nzu afata matela ebyiri azishyira kuri moto maze arazitwika, gusa akimara kubitwika yahise ahungabana maze bamujyana kwa muganga”.

Akaba yakomeje asaba abaturage kujya begera inzego z’ubuyobozi bakababwira ibibazo bafitanye maze bakabafasha kubicyemura hakiri kare bitari byagera ku rundi rwego ruhambaye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button