
Kamonyi: Umugabo yafatanywe urumogi yahingaga iwe mu rugo
Umugabo witwa Hitimana Emmanuel w’imyaka 48, wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka, Akagari ka Nyagishubi mu Mudugudu wa Kabere, yatawe muri yombi na Polisi ikorera muri ako Karere nyuma yo gufatanwa ibiti 10 by’urumogi yari yarahinze iwe mu rugo.
Kugira ngo uyu mugabo atabwe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko uyu mugabo yaba ahinga urumogi mu rugo iwe, maze Polisi igiye gusaka yo isanga koko yararuhinze ihita imuta muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru avuga ko uwo mugabo kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.
Yagize ati “Nibyo yafashwe, akekwaho guhinga urumogi iwe mu rugo aho twasanze hahinzemo ibiti 10 by’urumogi. Turaburira abaturage ko bakwirinda kwijandika mu byaha kuko ntacyo bazakora ngo kitamenyekana.”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.