Amakuru

Kaminuza Global Heath Equity(UGHE) ihagaze ite muri za Kaminuza zo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Urutonde rwose rwasohowe n’uru rubuga, hariho Kaminuza 88 zo mu Bihugu 20 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho Igihugu cya Afurika y’Epfo ari cyo gifitemo nyinshi.

Uretse UGHE, nta yindi kaminuza yo mu Rwanda iri kuri uru rutonde rwa Kaminuza 88.

Mahomed Moolla, usanzwe ari umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubufatanye muri kaminuza ya University of the Witwatersrand yavuze ko ari iby’agaciro kumenya uko Kaminuza zihagaze kuko bizongerera imbaraga mu mikoranire mu kuzamurana.

Yagize ati “Nyinshi muri Kaminuza zo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara zifite intego zihamye z’iterambere zikenewe kugerwaho kuko zijyanye n’intego z’iterambere ry’Ibihugu zikoreramo mu karere.”

Yavuze ko kugaragaza imyanya y’izi kaminuza, bidakwiye kurenzwa ingohi, ahubwo ko biba bikwiye gutuma hongerwa imbaraga mu kuzamura kaminuza kuko ari zo musingi w’iterambere ry’Ibihugu.

Ku mwanya wa gatatu, hariho Kaminuza ya Muhimbili University of Health and Allied Sciences yo muri Tanzania, na yo igakurikirwa na University of Pretoria na yo muri Afurika y’Epfo, igakurikirwa na Makerere University yo muri Uganda.

Ku mwanya wa gatandatu haza University of the Western Cape na yo yo muri Afurika y’Epfo, hakaza Covenant University yo muri Nigeria, igakurikirwa n’iyo mu Rwanda ya UGHE (University of Global Healthy Equity).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button