Iyobokamana

Kabuhariwe w’umunya Argentine akomeje kwandikisha amateka muri ruhago

Ni Ballon d'Or ye ya gatandatu yaramaze imyaka itatu adakozaho imitwe yintoki

Umugabo wumunya Argentine Lionel Andreas Messi akaba amaze guhabwa ighembo cya Ballon d’Or kunshuro ye ya gatandatu ibitarigeze bibaho. Uyu kabuhariwe ukinira ikipe ya Fc Barcelone ukomeza kugenda ayiheka kenshi, kuruyu mugoroba nibwo ashyikirijwe igihembo cye kunshuro ya gatandatu; ninyuma yo guhigika bagenzi be barimo Virgil Van Dijk, Sadio Mane, Mohamed Sallah, Alisson Becker, Cristiano Ronaldo, Kylian Mbappe, Bernardo Silva, Robert Lewandowski ndetse na Riyad Mahrez. Ibindi bihembo byatanzwe nigihembo kitiriwe Raymond Kopa (Kopa Troph) gihabwa umukinnyi ukiri muto kikaba cyahawe Mattius De Ligt, mugihe igihembo kitiriwe Lev Yachine (Yachine Troph) gihabwa umunyezamu wahize abandi cyahawe Alisson Becker ukinira Liverpool Fc na Brazil ndetse kandi Ballon d’Or yabali n’abategarugori yatwawe n’umunyamerikakazi Megan Rapinoe.

Messi na Ballon d’Or zose amaze kwibikaho

Nkwibutse ko Messi yatwaye Ballon d’Or 2009, 2010, 2011, 2012, 2015 ndetse na 2019 bimugira umukinnyi ufite ibihembo bynshi kugiti cye muri ruhago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button