Imikino

Julian Nagelsmanns yemejwe nk’uzasimbura umutoza Hansi Flick mu ikipe ya Bayern Munich

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Julian Nagelsmanns wari usanzwe atoza ikipe RB Leipzig yo muri icyo gihugu, yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Bayern Munich nayo yo muri icyo gihugu.

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya RB Leipzig uyu mutoza yari asanzwe arimo bubicishije ku rubuga rwabo rwa Twitter, bwavuze ko uyu mutoza Julian Nagelsmanns yamaze guhabwa akazi nk’umutoza mukuru ugiye gutoza ikipe ya FC Bayern Munich kuko umutoza Hansi Flick wayitozaga yamaze gutangaza ko azayisohokamo mu mpera z’uyu mwaka.

Nyuma y’uko umutoza Hansi Flick abwiye Ubuyobozi bwa FC Bayern Munich asanzwe atoza ko atazakomezanya nabo, iyi kipe yahise itangira gushaka umutoza ugomba kuzamusimbura mu gihe azaba ayisohotsemo uyu mwaka w’imikino nurangira, none kuri ubu bakaba bamaze kwemeranya n’umutoza Julian Nagelsmans ko agomba kuzahita ajya kubatoza.

Hansi Flick yamaze gutangaza ko azatandukana na Bayern Munich mu mpeshyi uyu mwaka

Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Ubudage ndetse nibyo ku mugabane w’iburayi muri rusange bikomeje kuvuga ko uyu mutoza Julian Nagelsmanns yamaze kwemeraya n’ikipe ya Bayern Munich ko agomba kuzabatoza kugera mu kwezi kwa Kamena muri 2026.

Ikindi ikipe ya RB Leipzig yatangaje ko umutoza witwa Jesse Marsch wari usanzwe atoza ikipe ya Salzbourg ariwe uzahita asimbura Julian Nagelsmanns.

Julian Nagelsmanns yari asanzwe atoza ikipe ya RB Leipzig

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button