
Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari i Goma ku butaka bugenzurwa n’Umutwe wa AFC/M23 i Kinshasa bacika igikuba bamushinja imikoranire y’igihe kitari gito n’uwo mutwe.
Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 18 kuva mu 2001 kugeza mu 2019, asimbuwe na Tchisekedi, yageze i Goma aho biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro na AFC/M23 nyuma yaho akageza ijambo ku baturage nk’uko Umuvugizi we yabyemeje.
Ibi byatumye Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, avuga ko kuba Kabila yagiye mu gice kigenzurwa na AFC/M23, bishimangira ko ari umwanzi w’igihugu.
Umuvugizi wa Kabila, Barbara Nzimbi, ku wa 19 Mata 2025 yatangaje ko Kabila azageza ijambo ku Banye-Congo kugira ngo atange umucyo ku bivugwa.
Yagize ati “Mu masaha ari imbere (iminsi iri imbere) Joseph Kabila wabaye Perezida azageza ijambo ku gihugu kugira ngo atange umucyo.”
Kabila yasubiye muri RDC nyuma y’igihe kirenga umwaka, kuko yaherukagayo mu 2023 mbere yo kujya mu buhungiro. Ntabwo igihe ateganya kumara i Goma kiramenyekana.
Ikirego cy’uko akorana na AFC/M23 na cyo aheruka kugitera utwatsi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo. Yasabye Leta ya RDC kugaragaza ibimenyetso.