Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika ashimangiye ko impinduka zigaragara muri guverinoma no mu myanya itandukanye y’ubuyobozi ahanini ziterwa n’imikorere y’umuntu n’iterambere igihugu cyifuza kugeraho, akagaragaza kandi ko nta mpinduka zirakorwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2024, umukuru w’igihugu yagize Jean Guy Afrika, umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB.
Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya minisitiri w’intebe, nibwo bagaragaje ko Guy yashyizwe kuri uyu mwanya, aho iri tangazo ryagiraga riti” Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nahinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none ku wa 13 Mutarama 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Bwana Jean Guy Afrika, umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda.”
Guy agiye kuri uyu mwanya awusimbuyeho Francis Gatare uherutse kugirwa umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Uyu Jean Guy Afrika wagizwe umuyobozi wa RDB, yari asanzwe akora muri banki nyafurika y’iterambere, African Development Bank, akaba afite impamyabumemyi y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi mpuzamahanga n’imiyoborere yakuye muri Kaminuza ya George Mason University.
Jean-Guy Afrika ni Umunyarwanda ukora muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Ku itariki ya 16 Ukuboza 2021, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu Kwihuza kw’Intara muri iyo banki.
Mbere y’iyi nshingano, Jean-Guy yakoze mu myanya itandukanye muri AfDB, harimo kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu Kwihuza kw’Intara, aho yari ashinzwe imicungire y’ikigega cy’imishinga y’ubufatanye ifite agaciro ka miliyari 13 z’amadolari ya Amerika.
AfDB ni Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ikaba ari ikigo cy’imari mpuzamahanga kigamije guteza imbere iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku mugabane wa Afurika.