Barerekezwa i Gashora mu Karere ka Bugesera, aho basanze bagenzi babo nabo bahageze.
Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe igamije kwakira mu buryo bwihutirwa ariko bw’agateganyo impunzi zabuze amajyo muri Libya, ubwo zahegeraga zishaka kujya i Burayi.
Benshi nyuma y’igihe bari mu Rwanda, bamwe bashakisha ubuzima bushya, abandi bagafashwa kujya mu bihugu byifuza kubakira i Burayi.