Itsinda ry’Intumwa zo muri Bénin zasuye Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama, umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza, yakiriye intumwa zaturutse muri Bénin ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Zari ziyobowe n’ushinzwe igenamigambi, ubutegetsi n’imari muri Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ubwikorezi muri Repubulika ya Bénin, Hermann S. Djedou, mu ruzinduko rw’icyumweru bazagirira mu Rwanda mu rwego rwo kwirebera uko gucunga umutekano w’imihanda yo mu Rwanda bikorwa.
DIGP Ujeneza yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’iya Bénin zifitanye umubano mwiza ushingiye ku bijyanye no gucunga umutekano w’abaturage by’umwihariko umutekano wo muhanda.
Yavuze ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda bitewe n’uko impanuka zo mu muhanda ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi.
Ati: “Umubano hagati y’ibihugu byacu byombi ntushingiye ku bufatanye gusa ahubwo ni n’imbarutso y’impinduka nziza twifuza kugeraho.”
Intumwa zo muri Bénin zasobanuriwe uko Polisi y’u Rwanda icunga umutekano wo mu muhanda hifashishijwe amashami yayo arimo; Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara Ibinyabiziga n’Ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibi
Mu bindi harimo uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga hakoreshejwe Camera zo mu muhanda, no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu ijambo rye, Djedou yavuze ko ibiganiro bagiranye byari bikubiyemo kungurana ubunararibonye, byatumye bumva neza ingamba zifatika zo gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ati: “Turizera ko amasomo dukuye hano azagira uruhare runini mu kunoza ingamba z’umutekano wo mu muhanda no mu gihugu cyacu.”
Yunzemo ati: “Umuhate no kwiyemeza bigaragara mu guteza imbere umutekano wo mu muhanda muri iki gihugu ni ibyo gushimwa. Twashimishijwe byimazeyo n’uburyo bunoze bw’ikoranabuhanga ndetse n’ingamba zashyizwe mu bikorwa na Polisi y’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.
Yashimangiye ko amakuru n’ibikorwa byiza biboneye mu gihe cy’inama bitazapfa ubusa, avuga ko ubumenyi bungutse buzakoreshwa mu guteza imbere ingamba z’umutekano wo mu muhanda mu gihugu cyabo, hagamijwe kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Bénin. ”
Biteganyijwe ko izi ntumwa zizasura n’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’Ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.