AmakuruImikino

Liverpool FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza inyagiye Tottenham Hotspur 5-1

Ikipe ya Liverpool FC yatsinze Tottenham Hotspur ibitego 5-1, mu mukino w’umunsi wa 34 habura iminsi ine ngo isozwe, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza cy’umwaka wa 2024/2025 yaherukaga mu 1993.

Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 27 Mata 2025, Liverpool FC, yahataniraga kwegukana English Premier League kuko yarushaga amanota menshi Ikipe ziyikurikiye ariko itangirana igitutu kuko yabanjwe igitego cyatsinzwe na Dominic Solanke ku munota wa 12.

Nyuma y’iminota ine gusa Luis Díaz yahise acyishyura, Liverpool ihita yigirira icyizere, mu minota yakurikiyeho Alexis Mac Allister na Cody Gakpo bashyiramo ibindi aribyo byagaragaye mu gice cya mbere.

Mu cya kabiri Mohamed Salah wafashije iyi kipe cyane muri iyi myaka, yashyizemo igitego cya kane, cyabaye icya 28 yari yinjije muri uyu mwaka w’imikino gituma akomeza kuyobora abafite byinshi.

Umukino ugeze ku munota wa 69 myugariro wa Tottenham Hotspur, Destiny Udogie, yitsinze igitego cya gatanu kuri Liverpool byongera ibyishimo kuko yari yamaze kwizera bidasunirwaho ku igikombe cyamaze gutaha iwayo cyane kuba icya 20.

Liverpool FC yahise igira amanota 82, nubwo yatsindwa imikino yose isigaye, Arsenal ifite amanota 67 ntiyakuramo ikinyuranyo cy’amanota iyirusha agera kuri 15.

Liverpool itozwa na Arne Slot wayigezemo mu mwaka ushize wa 2024, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino 25, ikanganya irindwi mu gihe yatsinzwe ibiri gusa muri 34 imaze gukina.

Biteganyijwe ko iki gikombe Liverpool yegukanye izagishyikirizwa tariki ya 25 Gicurasi, ubwo izaba yahuye na Crystal Palace, dore ko ari bwo izaba yakiriye umukino wa nyuma muri uyu mwaka.

Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza yaherukaga kugitwara mu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho yasoje ifite amanota 99 ikurikiwe na Manchester City

ifite 81.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button