Imikino

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rigiye kongera gufungurwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kw’isi FIFA yaryemereye kongera gufungura isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu gihe kingana n’ibyumweru 2 kugira ngo amakipe abashe kwiyubaka.

Guhera ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2021 kugeza tariki ya 29 Mata 2021, isoko ryigura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda riraba rifunguye ku makipe yifuza kongera abakinnyi mu makipe yabo, yaba abakinnyi bari mu Rwanda ndetse n’abakina hanze y’igihugu nkuko byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa.

Nkuko Umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa yabitangaje, yabwiye Kt Radio ko FIFA yabemereye gufungura isoko ryigura n’igurisha ry’abakinnyi guhera tariki ya 15 Mata 2021 kuzageza tariki ya 29 Mata 2021 haba ku bakinnyi bakina mu Rwanda ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda.

Jules yagize ati” Twandikiye FIFA tuyisaba ko yaduha uburenganzira tugafungura isoko ry’abakinnyi hano iwacu, barabitwemereye badufasaba ko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryatangira tariki ya 15 Mata kugeza tariki ya 29 Mata 2021 mu gihe twebwe twari twasabye ko ryatangira tariki ya 10 Mata, amakipe yemerewe kugura abakinnyi bakina mu Rwanda ndetse n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda”.

Yakomeje agira ati Impamvu iri soko twarishyize mbere ya shampiyona ni uburyo iyi shampiyona igiye gukinwamo ndetse iyo dufata umwanzuro wo gushyira iri soko hagati muri shampiyona nta kintu byari gufasha amakipe yacu ariko ibi byumweru 2 hari ikintu kinini bizafasha amakipe yifuza kongera abakinnyi mu makipe yabo”.

Umuvugizi wungirije wa Ferwafa Jules Karangwa yavuze ko ibijyanye nuko shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda nta kintu na kimwe kizahindukaho, ahubwo gahunda yuko imikino izakinwa ndetse naho izajya ibera birashyirwa hanze uyu munsi tariki 14 Mata cyangwa ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2021.

Kugeza ubu amakipe agera kuri 15 yamaze guhabwa uburenganzira bwo kuba yatangira imyitozo uretse ikipe ya Etincelles FC itari yemererwa bitewe nuko haribyo basanze bitari byajya ku murongo ubwo yasurwaga n’akanama kari kashyizweho na Ferwafa, ariko nayo ikaba irimo kubicyemura vuba kugirango ibe yakwemererwa gutangira imyitozo nk’abandi bose.

Dore uko amakipe yashyizwe mu matsinda:

Itsinda A:  APR FC, Bugesera FC, AS Muhanga, Gorilla FC
Itsinda B:  Rayon Sports, SC Kiyovu, Gasogi United, Rutsiro FC
Itsinda C:  Police FC, AS Kigali, FC Musanze, Etincelles FC
Itsinda D:  Mukura VS, Sunrise FC, Marines FC, Espoir FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button