Imikino

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa ryamaze gutangaza ingengo y’imari bazakoresha muri uyu mwaka

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa batangaje ingengo y’imari bazakoresha muri uyu mwaka wa 2021 ingana na miliyari esheshatu n’imisago.

Ibi bikaba byatangajwe nyuma y’inama y’inteko rusange yateranye kuri iki cyumweru muri Lemigo Hotel, amakipe yose akaba yari ahagarariwe keretse ikipe ya Heroes itigeze igira umuntu uyihagararira muri iyo nama, yatangiye ahagana saa tatu n’igice.

Muri iyi nama Perezida wa Ferwafa yatangaje ko bazakoresha amafaranga angana na miliyari esheshatu n’imisago, nyuma y’uko umwaka ushize Hari hakoreshejwe angana na miliyari 1.23 mu gihe bari barateganije kwinjiza miliyari eshanu n’imisago.

Umupira w’abana wagenewe amafaranga agera kuri miliyari eshanu azabafasha kuzamura impano, umupira w’abagore wagenewe agera kuri miliyoni 152 zizabageza mu mwaka utaha wa 2022, kugeza ubu kuri konti ya Ferwafa hakaba hariyo miliyoni 695 zonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button