
Ubwo kuri iki cyumweru tariki 13 Mata 2025, Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu(PL), ryibukaga kunshuro ya 31 abahoze ari abayobozi n’abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakiriho basabwe kubakira ku murage mwiza basigiwe n’abanyapolitike bababanjirije.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abayoboke ba PL.
Mukabalisa Donatille, Perezida wa PL, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese kandi ari uguha icyubahiro abacyambuwe.
Yagize ati” kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko tuba dusubiza icyubahiro abacyambuwe bazira gusa ko bavutse ari Abatutsi kandi ntawe uhitamo uko avuka n’aho azavukira. Rero dufatanye dukomeze twibuke kugira ngo urumuri rw’icyizere rutazigera ruzima kandi dukomeza no kubakira ku murage mwiza aba banyapolitike by’umwihariko abari aba PL badusigiye.”
Perezida wa PL Mukabalisa yashimiye ingabo zari iza RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame ku butwari bagaragaje bakitanga batizigamye ndetse bamwe bahasiga ubuzima baharanira guhagarika jenoside no kubohora u Rwanda ingoyi y’igitugu.
Yagaragaje ko abashaka gusenya ubunyarwanda nk’Ababiligi batabazabigeraho, kuko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no gukorera hamwe, asaba buri wese cyane cyane urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ibinyoma by’abagoreka amateka y’u Rwanda n’abakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, kandi ko ukuri kugomba gutsinda ibinyoma, asoza avuga ko Ishyaka PL rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.

Umwe mu bayoboke ba PL barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Ambasaderi Joseph Nsengimana, mu buhamya yatanze yagaragaje ko abanyapolitike batotejwe cyane ariko ntibatezuka ku ntego yo guharanira ukuri n’uburenganzira bw’Abanyarwanda bose, ashima ingabo za RPA zabohoye igihugu.
Depite Angelique Nyirabazayire wavuze ahagarariye abafite ababo bari abanyapolitike b’ishyaka PL bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko abishwe batazimye ahubwo abarokotse ari ijwi ryabo.
Ati” iki gikorwa cyo kwibuka ni ingenzi ku bakiriho kuko dusubiza agaciro ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abaturanye bacu bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro bazira ubwoko batihaye. Iyo umututsi yajyaga kwicwa yaravugaga ati amaraso yacu azababazwe, ariko umunyapolitike we yaravugaga ati dupfe ariko abazarokoka bazagira amahoro n’uburenganzira mu gihugu cyabo kandi koko twarayabonye, ubu turi ijwi ryabo, ntabwo bazimye.”

Abibukwa kuri uyu munsi n’ishyaka PL barimo, Ndasingwa Landuard uzwi nka Lando wari unafite hotel Chez Lando, Kabageni Venantie, Kayiranga Charles, Niyoyita Aloys, Ngagi Justin, Rutaremara Jean De La Croix, Habyarimana Jean Baptiste, Rwayitare Augustin, Kameya André na Nyagasaza Narcise.
