Iyobokamana

Inzoka ifite uburebure bwa metero 3 ndetse n’amenyo 100 yatangaje benshi

Mu gihugu cya Australia mu mujyi wa Brisbane, hakomeje kuvugwa inkuru itangaje cyane nyuma y’uko hagaragaye inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire ifite amenyo asaga 100 yavumbuwe n’umuturage.

Nkuko amakuru yakomeje kugenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yavugaga ko iyi nzoka yo mu bwoko bw’uruziramire ifite amenyo 100 yagaragaye mu nzu y’umuturage mu gikoni aho asanzwe ategurira amafunguro, iyo nzoka ikaba yari yihishe ku gisenge cy’inzu.

Uyu mugabo ngo akimara kubona iyo nzoka yahise ahamagara ikigo gishinzwe gufata inzoka ndetse no kuzirukana maze baraza barayifata, ikimara gufatwa abashinzwe ibijyanye n’inzoka mu kigo cyitwa Brisbane Snake Catheres and Relocation batangaje ko basanze iyi nzoka ifite amenyo agera ku 100 ndetse n’uburebure bwa metero 3.

Iyi nzoka ifite amenyo 100

Umugabo usanzwe ukora mu kigo gishinzwe gufata inzoka ndetse no kuzirukana witwa Steve Brown, yavuze ko byari bigoye cyane gufata iriya nzoka ndetse ngo byamutwaye hafi isaha yose kugirango abashe kuyifata nyuma yuko bari bahamagawe babwirwa ko habonetse inzoka iteye ubwoba cyane.

Yagize ati” Iriya nzoka twasanze ifite amenyo 100 ndetse n’uburebure bwa metero 3, gusa byari ibintu bigoye cyane kuyifata kuko byantwaye isaha irenga kugirango mbashe kuyifata, byansabye gukoresha ikintu kirekire cya pulasitiki ndetse n’amavuta akoresha mu misatsi y’abagore”.

Iki kiyoka cyapimwe hasangwa gifite metero zirenga 3 z’uburebure

Uyu mugabo Steven Brown akaba yasoje asaba abaturage batuye mu gihugu cya Australia ko bakwiye kuba maso kuko inzoka zimeze nk’iriya babonye zigiye gutangira kuboneka cyane bitewe n’ibihe by’ubushyuhe iki gihugu kigiye kugeramo, aho yasabye abaturage kujya bafunga inzugi neza ndetse n’amadirishya mu rwego rwo gutuma inzoka zinjira mu mazu yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button