Imikino

Inshamake: Amakuru y’imikino akomeje kuvugwa ku mugabane w’iburayi

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe amakuru akomeje kugenda avugwa mu binyamakuru bitandukanye mu mikino ku mugabane w’iburayi.

  • Ikipe ya Inter milan yatangaje ko ikipe yose yifuza gusinyisha Rutahizamu wayo Romelu Rukaku igomba kuzaza yitwaje miliyoni 102 z’amayero, amakipe akomeje kuvugwa cyane ko amwifuza n’ikipe ya Manchester City ndetse n’ikipe ya Chelsea.
  • Uru nirwo rutonde rw’abatoza Barcelona yifuza kuzakuramo umutoza uzasimbura Ronald Koeman mu gihe yaba yirukanwe, abo batoza ni Xavi Hernandez, Jordi Cruyff, Jurgen Kloop, Gabriel Milito, Garcia Pimienta, Thiery Henry, Marcelo Gallardo.
  •  Barcelona igihe gutanga ubusabe mu ikipe ya Dortumund buherekejwe na miliyoni 90 z’amayero, kuri Rutahizamu ukomeje guca ibintu uwo nta wundi ni Erling Halland.
  • Manchester United irashaka gusinyisha Chritian Romelu usanzwe akinira ikipe ya Atlanta yo mu gihugu cy’Ubutaliyani ufite agaciro ka miliyoni 34 z’amayero.
  • Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain Neymar Junior De Santos yageze ati” maze gukinana n’abakinnyi bakomeye cyane barimo Lionel Messi ndetse na Kylian Mbappe ariko sindakinana na Christiano Ronaldo kandi ndifuza gukinana nawe.
  • Umusifuzi witwa Antonio Margue niwe wahawe kuzasifura umukino wa Uefa Champions League uzahuza amakipe abiri yo mu gihugu cy’Ubwongereza ariyo Ikipe ya Manchester City ndetse n’ikipe ya Chelsea, naho umusifuzi witwa Clement Turpin ahabwa kuzasifuza umukino wa nyuma wa Europa League uzahuza Manchester United n’ikipe ya Villarreal yo mu gihugu cya Espagne.
  • Manchester United irashaka gusinyisha Max Aarons ukinira ikipe ya Norwich City na Kieran Trippier usanzwe akinira ikipe ya Atletico Madrid ndetse ikaba yifuza kuzabagurira icya rimwe.
  • Umutoza Frank Lampard wahoze atoza ikipe ya Chelsea niwe urimo guhabwa amahirwe menshi ko ashobora kuzatoza ikipe ya Crystal Palace umwaka utaha w’imikino.
  • Ikipe ya Southampton yatangaje ndetse inemeza amakuru ko umukinnyi witwa Ryan Bertrand azasohoka muri iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
  • Ku myaka 35 umukinnyi wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya Manchester United Antonio Valencia, yamaze gutangaza ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru burundu.
  • Umukinnyi witwa Emil Forseberg yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Leipzig, ni amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2025.
  • Umutoza Jose Mourinho yavuze ko nagera mu ikipe ya AS Roma ashaka kuzagura umuzamu w’ikipe ya Manchester United witwa Sergio Romero utagihabwa amahirwe yo gukina.
  • Ikipe ya Leichester City irashaka Gusiinyisha Matheus Pereira usanzwe akinira ikipe ya Westbromwich mbere yuko iyo kipe imanuka mu cyiciro cya kabiri Championship mu Bwongereza.
  • Abakinnyi Joachim Anresen na Moussa Dembele bari ku rutonde ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta yifuza gusinyisha mu mpeshyi igihe isoko ry’abakinnyi rizaba ryafunguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button