Amakuru
Izikunzwe

Inkunga yo kwiga kaminuza ku bakobwa n’abagore 60 bakiri bato babuze amikoro

FAWE Rwanda ku bufatanye na “Beautiful World Canada Foundation”, Umuryango w’Abagiraneza wo mu gihugu cya Canada, bazatanga ubufasha mu kwiga (scholarship) ku bana b’abakobwa badafite  amikoro kwishyura  amashuri ku rwego rwa  Kaminuza.

Ni muri urwo rwego FAWE Rwanda irimo gushakisha abakobwa/abadamu bakiri bato 60 ubu batarimo kwiga muri Kaminuza kubera ko babuze amikoro.

Ibisabwa n’uko ugomba kuba warasoje amashuri yisumbuye  mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020  cyangwa mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 kandi  ukaba wujuje ibindi bisabwa bikurikira kugira ngo uzahabwe inkunga  yo kwiga muri kaminuza ya INES Ruhengeri, muri gahunda y’imyaka itatu mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM course) mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Mu mashami biteganijwe ko azatangirwaho inkunga ku bazaba bujuje Ibisabwa ni ishami rya Computer Sciences ndetse n’ishami rya Land Administration & Management.

Ibisabwa ni ibi bikurikira:

•Fotokopi y’Indangamuntu

•Fotokopi y’indangamanota yo mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (National/REB Examination results slip)

•Kuba waragize amanota atari munsi ya 40 kuri 73 mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye kandi  ufite nibura amasomo 2 y’ingenzi watsinze neza (2 principal  passes )

•Inyandiko  y’Umuyobozi w’Ikigo wigagamo (recommendation letter)  isobanura impamvu  umuryango wawe ufite ubushobozi buke bwo kwishyura amafaranga y’ishuri

• Icyemezo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge gisinye kandi kiriho kashe, kigaragaza icyiciro cy’Ubudehe umuryango wawe ubarizwamo.

• Inyandiko isaba inkunga yujujwe neza  (application form) usanga ku rubuga rwa FAWE Rwanda : www.fawerwa.org.

Icyitonderwa: Izi nyandiko zose zikubirwa mu idosiye imwe (zipped folder) yitwa: UNIVERSITY SCHOLARSHIP APPLICATION FOR……… (shyiramo amazina yawe ahari utudomo) kandi yoherezwa inshuro imwe gusa.

Itariki ntarengwa yo kuyohereza inyandiko isaba inkunga ni 22 Ukwakira 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abifuza gusaba inkunga baragirwa inama yo kubanza gushaka amakuru ahagije kuri ariya mashami yombi yigishwa muri kaminuza ya INES Ruhengeri kugirango bashobore guhitamo neza ibyo bifuza kwiga.

Bikorewe i Kigali kuwa 3 Ukwakira 2022

Antonia Mutoro

Umuhuzabikorwa wa FAWE Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button